American library books » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕

Read book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕».   Author   -   Susan Davis



1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:
Bitegereza uko ngenda kandi bumva ijwi ryanjye.

Ndaje kandi iki ntabwo ari ikinyoma kuri abo bantegereje bari maso. Aba bana barihanganye kandi bafite amatsiko. Iri niryo torero ryanjye ry’ukuri, n’umugeni wanjye. Afite umwete wo kugaruka kwanjye ibyo birankurura. Nkunda amatsiko antegerezanije, uyu niwe napfiriye, abankurikiye bo kwizerwa bapfuye ku bwanjye (LUKA 12:37).

Bashyize ubuzima bwabo ku birenge byanjye bareka isi n’ibintu by’isi kubw’IMANA yabo. Kubw’ibi ndishimye cyane ni ibihembo by’itorero ryanjye ryiza.

Ushobora kuba umwe mu bagize iri torero, mugeni wanjye. Ushobora kwitegura kugenda, nitugenda turi hamwe mu mazu meza nabateguriye mu ijuru ryanjye. Hasigaye igihe gito cy’agaciro rwose mube maso mu kunshakisha.  

Ndashaka ukwitanga kuzuye. Ndashaka ko munyitaho cyane. Mushyire hasi ubuzima bwanyu ku bwanjye nta na kimwe musize inyuma. Ndashaka ubuzima bwanyu bwose. Ndabuhinduranya n’ubuzima bushya muri njye. Ndashaka kubazanira ubuzima bushya, ndashaka kuboza mu maraso yanjye; mbubakire ubwami bwanjye; mbahe umwanya mu bana banjye; abazankorera iteka ryose; kandi tukayobora tukanategeka iteka ryose turi kumwe.

Uyu ni umugeni wanjye. Ni mwiza cyane, n’abantu biteguye kandi bategereje, bari maso kubw’umwami wabo. Ndaje kugira ngo nkize abo bana, mbajyane mu mudendezo no mu mutekano kure y’ibibi bigiye kwibasira isi. Ni abatsinzi banjye. Ushobora kuba umwe muribo. Ndabategereje, bana banjye, gutaha ubukwe bwanjye, kuba bamwe mu bwami bwanjye. Mbafitiye umwanya ku meza y’ubukwe bwanjye, hari umwanya ubateguriwe, ariko mugomba kuza kuwusaba.

Ntabwo nzakomeza nkinguye imiryango igihe cyose. Vuba nzazana abana banjye biteguye muri iyi nzira y’umutekano noneho ihite ifungwa isige abo banze ubutumwa bwanjye kugira ngo baze, bazasigara inyuma guhura n’ibibi.

Mbega umunsi mubi kuri abo banze impano yanjye no gutabarwa. Kumenya kwabo kuri uwo munsi ibyo bahombye kuzaba kubabaje. Noneho ukuri kuzahita kugaragara ibyo batakaje n’ibyo bagiye guhura nabyo. Hazaba hari ukwicuza gukomeye. Hazaba hari ukurira n’umuborogo mwinshi igihe itorero ryanjye ry’akazuyazi riba ritumva amahitamo yabo mabi bakoze yo kwanga no kwirengagiza imiburo yanjye.

Nibyo uguhomba kwabo kuzaba gukomeye n’umubabaro ukabije. Bana, ibi ntibikwiriye kubabaho. Ntimukwiriye gusigara kureba umwijima ugiye kwibasira isi. Nimunsange mu kunyiha kuzuye, no kwifuza cyane kunkurikira n’imitima yanyu.

Nzahindura imitima yanyu kandi noze ibizinga by’ibyaha n’amaraso yanjye bibe umweru. Muzahagarara imbere yanjye mutunganye kandi mwiteguye, mu gufatanya mu ifunguro ry’ubukwe bwanjye.

Iki n’icyifuzo cy’umutima wanjye ko mungarukira. Ndi SO wanyu, UMUBYEYI WANYU. Ndifuza ko munsanga bityo nkabagira abakobwa n’abahungu banjye. Aya ni amahirwe yanyu gushyira ibintu mu bikorwa hamwe nanjye. Nimureke tubane iteka ryose ntegereje icyemezo cyanyu.

NDI IMANA YANYU, UMWAMI WANYU, NDI IMANA YEHOVA.

 

 

IGICE CYA MIRONGO ITATU N’ICYENDA: UBUHAMYA BWANJYE: IBIREBANA N’IBI BYANDITSWE NO KWIYIRIZA KWANJYE

Imana yarampamagaye kujya ahantu hiherereye kubw’amasengesho no kwiyiriza iminsi mirongo ine nywa amazi gusa. Hanyuma y’ibyumweru bibiri nafataga ifunguro ryera. Buri munsi nyuma y’akanya gato, nafataga ibirahure bine by’umutobe. Uku kwiyiriza cyari ikintu gikomeye ntari narigeze nkora mu buzima bwanjye.

Imana yanzanye mu kwiyiriza kugira ngo mpfe ku bwanjye, narabikoze. Yampaye amagambo menshi ayo nagerageje kwandika kugira ngo n’abandi basome. Ibi byanditswe nabyandikishijwe n’Imana muri iyo minsi yo kwyiriza kwanjye kuva ( ku wa 27 Mutarama 2012) kugeza (kuwa 6 Werurwe 2012) (mumenye ko ibyanditswe nahawe ntitaye ku mataliki kuko kwiyiriza kwari kunkomereye cyane, si nifuzaga kumenya ngo tugeze ryari cyangwa kureba uko igihe cyo kwiyiriza kigenda buhoro). Muri uku kwiyiriza IMANA yambwiye gusaba UMUGATI WO MU IJURU. Igihe cyose nashakaga ko umfasha kubera umubabaro n’inzara. Narabikoraga buri gihe numvaga inzara cyangwa kubabara, kubera kwiyiriza. Buri gihe nasabaga umugati wo mu ijuru uburibwe bwahitaga bugenda. Cyari igitangaza gihebuje (musome icyanditswe kiri hepfo).

Ngeze mu cya kabiri cyo kwiyiriza, narimo nsoma igitabo cyatumye nkanguka. Cyavugaga ku mugore weretswe ijuru na gehinomu. Yaravuze ngo muri gehinomu abari yo bafite inzara n’inyota by’iteka. Ibi byanteye imbaraga kuko nari niyirije iminsi mirongo ine (kandi njyewe nta nzara nari mfite kuko nanywaga amazi mu gihe cyo kwiyiriza) Si numvaga ukuntu umuntu yabaho igihe cyose ashonje (n’iminsi mirongo ine yari ingoye) afite n’inyota. Ndashaka ko abantu batekereza kuri iki kintu cy’ukuri bakagenzura uko igihe cy’iteka ryose cyabo uko kizaba kimeze. Ndashima Imana yancishije muri iyi minsi mirongo ine yo kwiyiriza.  

Ibirebana n’aya magambo nahawe, Imana yakoresheje amagambo menshi ntazi n’icyo asobanura byansabaga kumenya icyo asobanura, ariko nkasanga ari amagambo meza. Nanjye ubusanzwe ndi umwanditsi igihe nanditse inyandiko ndende nk’impapuro ijana binsaba ku gisubiramo cyangwa kongeramo ibindi, ariko ibi byanditswe ntacyo nigeze mpinduraho-nabyanditse uko Imana yabimbwiraga. Imana yambwiraga nandika. Ibyo nanditse nibyo nashyize ahagarara ntabwo nashyize mu cyongereza gitomoye.

Icyubahiro kibe icy’IMANA

Urakoze MANA kubwo kwihangana kwawe kubw’umuntu udafite icyo ari cyo Susan Davis

YESU NIWE MUGATI WO MU IJURU (YOHANA 6:29-58).

 

 

Imprint

Publication Date: 03-03-2016

All Rights Reserved

1 ... 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14
Go to page:

Free e-book: «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕»   -   read online now on website american library books (americanlibrarybooks.com)

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment