American library books » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕

Read book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕».   Author   -   Susan Davis



1 ... 3 4 5 6 7 8 9 10 11 ... 14
Go to page:
Ntibanshakisha. Ntibanzi. Insengero zabo zahindutse amazu y’ibyaha kuko batanga ubutumwa bw’ikinyoma. Ntabwo banzi kandi ntibashaka no kumenya. Ndi IMANA itazwi.

Isi nta mwanya ifitiye IMANA yayo. Isi ingeraho mu magambo gusa atari mu kuri. Iyi isi yuzuye abanyabinyoma n’abajura, abirasi n’abasenga ibigirwamana bashakisha isi n’inzira zayo, ariko nta gushakisha IMANA yabo.

Mbega uburyo bibabaje kuri abo batanzi, ariko bakamvuga kandi bakizera ko banzi. Ndi IMANA imenyekana. Ntabwo nihishe kuri abo banshakisha. Ntabwo ndi utamenyekana kuri abo banshakisha bicishije bugufi. Ndamenyekana. Munyegere nanjye nzabegera.

(ZABURI 73:28). Bana aho muhindukirira hose hari icyaha. Nta kintu na kimwe mu isi kitateguwe n’umwanzi kugira ngo abakure mu nzira y’ukuri iri hafi yanjye Imana. Imikorere y’isi iteguwe ku buryo intandukanya n’abana banjye.

Niba umwanzi wanjye ashobora ku guhuza n’ibigirwamana ubwo ntimushobora gushakisha ngo mubone inzira yanjye y’ukuri y’agakiza, ukwezwa kwanjye, hamwe n’umudendezo wanjye.

Uyu ni umugambi w’umwanzi wanjye kubagusha, gutuma mubura gutabarwa kwanjye no kubura umwanya mu bwami bwanjye. Iyi mikorere y’isi ibohewe ku migambi y’umwanzi wanjye. Buri kintu cyose cyerekeza mu kwirebaho no kwiyuzuza kandi nta gushakisha Imana. Ntabwo yifuza ko muza munshakisha. Arashaka ko muhugira mu mikorere yo kwihugiraho no kuba nyamwigendaho. Ntugire n’umwe wizera.

Iyo si inzira yanjye bana. Inzira yanjye, ubushake bwanjye ni ugukurikira IMANA, gutungwa n’Imana, gushakisha ubushake bw’IMANA, inzira z’IMANA.

Nimushakisha ubushake bwanyu, n’imigambi yanyu, muri hanze y’ubushake bwanjye kandi iki ni icyaha. Mubaho mu cyaha igihe mugendera hanze y’ubushake bwanjye.

Ni gute wamenya ubushake bwanjye mu buzima bwawe niba utanshakisha ngo unyizere? Ugomba gushyira ku ruhande gahunda zawe, inzira zawe ukemera nkayobora inzira zawe. Uretse kugendera mu bushake bwanjye nibwo muzagira inararibonye y’umudendezo n’amahoro, amahoro ntanga.

Gukurikira inzira zanyu kure yanjye, birabajyana mu irimbukiro. Ntabwo muzigera mubohoka mu cyaha. Ubushake bwanjye ni ukuzura Umwuka wera no kugira urumuri. Ubu nibwo buryo bwonyine bwo kwitegura kugaruka kwanjye kuri hafi, gukizwa no gutungana. Bana, mugomba gukanguka. Ibi ni ukuri! Nta kundi kuri guhari! (MATAYO 25:4). 

 

IGICE CYA CUMI NA GATANU: ABAYOBOZI NTIBANKURIKIRA

Reka dutangire n’ubundi. Bana banjye ndimo ndababazwa n’uburyo isi imfata nk’ikintu kidafite agaciro. Ntabwo ntwaza igitugu. Nciye bugufi mpamagarwa n’abantu banjye – Abo bayobora intama zanjye. Bakorera gahunda zabo kure yanjye. Ntabwo bemera ko mbatunga. Ntabwo babwira abantu ukuri, uretse ibyo bizera byonyine nibyo bashaka ko bimenywa n’abo bigisha.

Abantu banjye ntabwo bafite aho gushakisha ukuri. Bagomba kuza kuri njye! Bazayobywa mu nsengero zabo. Bazashidikanya babona ibintu nk’aho ari byiza by’ukuri: Uretse kugwa mu mitego y’umwanzi wanjye.

Umwanzi ashaka ko bizera amagambo y’abayobozi kandi kunshakisha hirya y’ibyo ko atari ngombwa. Uretse ukuri kuboneka mu kwiyoza mu ijambo ryanjye. Ibi bisaba imyitwarire myiza. Bana banjye muri abigishwa n’abigisha b’intama zanjye. Niba muhugiye mu birimbura by’isi, ni gute mwizera ko muri mu bushake bana? Ibi ntibishoboka. Ntabwo ndi IMANA yo kutubahwa cyangwa gusuzugurwa. Iyi isi imaze kubona ingaruka zo kutubaha Imana yayo. Hari ingaruka zo kugendera kure y’IMANA, ingaruka mbi. Ntabwo nakira abo baza kunshakisha bakongera gushakisha isi bizera ngo ni byiza kumpinduranya. Iki ntabwo ari ikintu kiza cyo gukora. Ariko ibi nibyo isi ikora: Kureka ibyiringiro byose ikikorera ibyo ishaka kandi ishakisha inzira zayo.

Isaha iregereje vuba yo kugaruka kwanjye, murihe bana banjye? Muri kumwe nanjye cyangwa muri kumvaho musubira mu isi? Isi nta kizere ibaha. Ni isi yamaze gushira yazimiye, yamaze kuzimira kuko ntabwo ishakisha ibisubizo ku MANA.

Abadayimoni barayobora mu buryo bwose: Mu butumwa mwakira, imikorere y’isi iriho ubu, mu matorero yayobye.

Uretse ijambo ryanjye niryo ryababeshaho – Ntabwo rihinduka. Mwibande ku ijambo ryanjye. Mushakishe mu mpapuro zose. Mushakishe umwanya wo gusoma amagambo yanjye. Murihe umwanya. Musabe MWUKA wanjye kuza kubahishurira ukuri.  

Azabikora, nimumusaba mu kuri. Yifuza kubayobora ku kuri. Iki nicyo kifuzo cye cya mbere kubayobora mu kuri no kwezwa n’ijambo ryanjye (1 ABAKORINTO 2:13).

Bana, ntimukemerere isi ko ibahumya amaso. Ntimukemere umwanzi kubayobya nk’uko amaze kuyobya beshi. Mube maso. Nimuze mu mucyo wanjye. Muhabwe ukuri kwanjye n’ukubaho kwanjye kwera: Nkabeza n’inyigisho z’ijambo ryanjye. Mureke mbazane mu mucyo wanjye. Mureke mbereke ibyo mutigeze kumenya mbere. Mfite byinshi byo gusangira namwe. Ndashaka kubavana mu mwijima. Iki ni igihe cyo kumenya ukuri atari ukuri kutuzuye cyangwa ibinyoma. Ntimushake gukinisha agakiza kanyu.

Rwose nimunsange. Muririre ukuri. Nzabaha ukuri, ukuri kudahinduka. Bana , ubu nicyo gihe. NI YESU KIRISITO UMUREMYI WA BYOSE.

  

IGICE CYA CUMI NA GATANDATU: ISAHA YO KUGARUKA KWANJYE IREGEREJE

Reka dutangire. Isaha, bana banjye, yo kugaruka kwanjye iregereje. Iyi saha iregereje mu by’ukuri nk’uko ijoro rihinduka amanywa. Ndaje vuba kandi nta kintu kizahagarika iki gikorwa.

Mugomba gutekereza impamvu y’iki gikorwa. Kizagira impinduka kuri buri muntu: Nta kibaho, igihumeka gifite ubugingo kitazahungabanywa mu buryo bwose. Hazabaho abazajyana nanjye mu kirere n’abo bazahura n’irimbuka.

Uko uzahura n’iki gikorwa ni amahitamo – Uko uzabaho muri ibi bintu ni amahitamo yawe. Uzajyana nanjye nintabara umugeni wanjye cyangwa uzahitamo gusigara ugahura n’akaga: Uburakari bwanjye busandaye hanze n’umwanzi wanjye mu mbaraga nyinshi? None ibi bigaragara nk’amahitamo yoroshye – riko bake nibo bahitamo kunkurikira mu gutabarwa. Bake nibo banshakisha cyangwa bizeye ko isaha yo kugaruka kwanjye igeze hafi. Kuki ibi biba bana banjye? Ni uko icyaha cyabaye indengakamere. Bamenyereye imico y’isi yuzuye icyaha, gukunda inzira zayo kandi baniteguye gufatanya nayo. Ntabwo basoma cyangwa ngo bizere ijambo ryanjye. Ntabwo banshakisha kubw’ibisubizo byanjye. Isi n’abantu bararemerewe mu bitekerezo byabo.

Bana, ntabwo nshobora gutabara abo batampindukirira ngo banyihe nk’abana bicisha bugufi. Nta kunyiha kuzuye ntabwo nabatabara igihe cyanjye cyo kuvanaho itorero kigeze. Umugeni wanjye azajyanwa mwe muzasigara. Nineho abazasigara bazahura n’umwanzi wanjye. Izaba ari isaha y’umwijima ukomeye. Ntahazaba haboneka ubutabazi (MARIKO 10:15).

Muracyafite uburyo bwo kungarukira iminsi yanyuma mbere yo kugaruka kwanjye, nimunyiha ubwanyu, mukampa ubushake bwanyu kandi nzabagira abantu bashya mbategurira ubwami bwanjye.

Bake nibo bafite ubushake bwo gutera iyi ntambwe, abantu bake nibo banshaka kuri uru rwego rw’ubusabane nifuza. Bake nibo bampa ubuzima bwabo. Benshi barashyira ubuzima bwabo mu isi bakita ku bitekerezo by’abantu. Bana mugomba kugarura imyumvire yanyu. Ninjye njyenyine ushobora kubafasha.

Nta handi ho guhungira. Yego. Mwahindukirira isi, ariko iri mu bihe bidafite ibyiringiro, irimo irarigita buri munsi. Mugomba kuza mu buzima. Nimunsange. Ntimukabeshywe n’ibyo mubona ubu bisa neza.

Ibigaragara bishobora kubayobya. Isi ntiyakomeza kubaho iri kure yanjye. Ninjye muyobozi – atari njye n’inzira zanjye zitananiwa, iyi isi ntishobora guhagarara itari kumwe nanjye.

Bana banjye vuba, vuba cyane ibi byose bizaba: Ukuza kwanjye kwegereje, nsinshaka ko mutakara cyangwa ngo musigare. Ndashaka ko munsanga. Ubu ni ubutumire bwanjye kuri mwe. Ndashaka ko munyegera uruhande rwanjye. Kugendana nanjye mu nzira ifunganye. Mureke mbayobore. Mureke mbereke inzira… Mumfate ikiganza. Ntimutakaze amahirwe yo kuba umugeni. Ni mwiza kandi ariteguye.

Ndamukunda cyane. Ni itorero ryanjye rinkunda hejuru ya byose. Arampamya. Mubereye “byose muri byose” nje kumukiza ku bw’akaga kagiye kuza. Azarokoka ibigiye kuza byose, azahita ajyanwa n’amaboko yanjye amutegereje.

 

IGICE CYA CUMI NA KARINDWI: IBIJYANYE NA ANTI – KIRISITO

Reka dutangire, bana, ndashaka kwibanda ku bintu bishyashya uyu munsi: Ndashaka kuvuga kuri anti – kirisito n’ubuyobozi n’ubutegetsi bwe ku isi. Vuba azaza ku isi gutegeka no kuyobora – byose bizahinduka.

Isi ntabwo irabona akaga nk’aka. Nta mfungwa izagira. Izaba yibanze ku kurimbura.Uzahangana nawe azarimburwa. Kizaba ari igihe cy’umwijima no kurimbuka (1 YOHANA 2:22).

Abazavuga izina ryanjye bazahura n’akaga. Izina ryanjye rizaba risobanuye urupfu. Benshi mu banjye bazaterwa n’ubwoba bwo kwatura izina ryanjye. Ibi bizaba mu isi hose. Ibiteye ubwoba bizakwira mu isi yose, kurimbuka kuzakwira hose. Isi ntabwo irabona ukurimbuka nk’uku (IBYAHISHUWE 20:4).

Anti – kirisito azigaragaza mu gihe isi izaba ikeneye ibisubizo n’ihumure kubw’irimbuka rizaba ryakurikiye izamurwa ry’itorero. Iki gikorwa kiraba vuba. Isi igiye kubona akaga itigeze ibona (1 YOHANA 4:3).

Anti – kirisito azagerageza kuvanaho abashikama mu nzira zanjye, ubuhamya bwanjye. Anti – kirisito naza azazana ikimenyetso k’ikinyamanswa niryo tegeko rye ry’ambere ryo kuyobora abantu.

Abo bazanga kwakira ikimenyetso azahita abica kuko bazaba barwanya ubuyobozi bwe. Abazakira icyo kimenyetso bazatoteza abo banze kucyakira. Kizaba ari igihe cy’umwijima. Abazafata ikimenyetso ku bushake bazaba barimbutse by’iteka. Bizaba bisobanuye ko wemeye imikorere y’anti – kirisito (IBYAHISHUWE 14:11).

Bana mugomba gutekereza ku mahitamo yanyu mwe kwirengagiza iyi miburo n’ibigiye kuza mu isi mu kanya gato.  

Isaha iregereje yo kuza kwanjye kubw’umugeni: Abo bazarokoka – Itorero ryanjye ry’ukuri. Iyi saha iraje nta kabuza imikorere y’anti – kirisito kugira ngo itangire.

Anti – kirisito nta mpuhwe azaba afite kandi azaba anyotewe amaraso. Nta na kimwe azemerera kumwitambika. Afite umujinya mwinshi n’inyota yo kuyobora. Ikiremwamuntu ntacyo kizaba kivuze imbere ye. Nta mpuhwe afite – icyo yirebera we n’ukuyobora no gutegeka isi.

Azaba ashishikajwe no kugaragaza imbaraga ze mu kuyobora. Nta kintu kizamuhagarika kugeza igihe nzagarukira ku isi kubihagarika. Ubwo nibwo buryo bwonyine, azahagarikwa. Nta bundi buryo bwo kumuhagarika buzaba buhari. Nta muntu cyangwa umuryango uzamuhagarika. Azaba ar’umugome ukabije.

(2 ABATESALONIKE 2:8). Hari ibihe bibi birimo kuza. Inyuma hatagaragara hari imigambi mibi irimo itegurwa. Inzira irimo irategurwa neza kugira ngo iki kibi gitangire.

Vuba abazasigara nyuma y’izamurwa ry’itorero bazasobanukirwa ibijyanye n’imikorere ya anti – kirisito ku bijyanye no kurimbuka n’ubutegetsi bubayoboye.

Abakirisito b’akazuyazi basigara inyuma bazasobanukirwa neza ibyabaye. Ukwicuza kuziganza. Benshi bazaganzwa n’igitugu cya anti – kirisito. Inzira z’anti – kirisito zizaba zoroshye ugereranije no kutazinyuramo. Kizaba ari igihe gikomeye cy’amahitamo. Benshi bazamenya mu mitima icyo bakwiriye gukora ku bwo gushishikara no kwifuza ubwami bwanjye bazakurikira icyemezo cy’ukuri bakwiriye gufata. Ukwizera kwabo niko kuzabahagurutsa: Ukwizera mu kwanga imikorere ya anti – kirisito nk’icyemezo cyiza no kumpitamo njye IMANA.

Benshi bazaba badafite kwizera n’izi mbaraga. Kizaba ar’igihe cy’umwijima (IBYAHISHUWE 19:20).

Mu by’ukuri bana, mukwiriye kuba maso bwangu mukitegura ubwanyu kugira ngo mutabarwe – kwitegura, mukitunganya.

Iyi saha iregereje. Mukeneye kwitegura… Mugutegereza… Muri maso… mureba muri maso munyiteguye. Ninjye rembo gusa – ni nanjye w’aho gusohokera – ninjye buhungiro! Vuba ndaba ngifashe urugi rufunguye hanyuma rufungwe. Aha niho honyine ho guhungira ibigiye kuza. Iki kiraje. Isaha iregereje. Itorero ryanjye rikeneye kwitegura (MATAYO 25:10).

Anti – kirisito arimo araguruka. Arimo aritegura kuzamuka ku butegetsi. Arimo arashaka kuganza mu isi. Nta nahamwe azagarukira. Iterabwoba niyo ntwaro ye. Azayobora mu iterabwoba nta n’umwe uzamuhagarika ku isi. Imbaraga ze ziva ku mwanzi wanjye. Uyu niwe nyakuri uri inyuma y’urugomo. Ntimwirengagize uku kuri. Bigaragara nk’aho atari byo. Ibintu bigaragara nk’ibisanzwe ariko n’ibiyobya. Ibi biri gukorwa n’umwanzi wanjye. Ashaka kubavana mu nzira. Ntabwo ibifuriza kunyura mu nzira igororotse kandi ifunganye kuri njye, no gutabara kwanjye kuje vuba.

Ubu ikinyoma kirimo kiraza mu rwego rwo hejuru.

1 ... 3 4 5 6 7 8 9 10 11 ... 14
Go to page:

Free e-book: «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕»   -   read online now on website american library books (americanlibrarybooks.com)

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment