American library books » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕

Read book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕».   Author   -   Susan Davis



1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:
nk’iyacu. Ndi imbuto y’ibanze. Aba bana bazagira ubuzima batigeze bagira, ubuzima bw’icyubahiro buhoraho.

(1 ABAKORINTO 15:51-54). Dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongerwa kubora natwe duhindurwe, kuko uyu mubiri ubora ukwiye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa. Ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo «Urupfu rumizwe no kunesha.» 

Aho abana banjye bazaba hari ibintu byiza cyane. Reka mbabwire bike: Abana banjye nibahagera bazasanganirwa n’ababo; inshuti n’abavandimwe bari mu ijuru. Nzaba mpari. Kizaba ari igihe cy’ibyishimo. Mbega impano yo kuguhuza n’abo wabuze……. Abana banjye rero bazahita bajyanwa muri bwa bukwe bw’umwana w’intama. Nzaba mpari muri icyo gikorwa.

(IBYAHISHUWE 19:9). Arambwira ati « Andika uti « Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama » kandi ati « Ayo ni amagambo u’ukuri kw’Imana ».

Ameza yuzuye yarateguwe: Buri kimwe gikenewe cyarateguwe. Ibijyanye n’ibi by’izamurwa bizaba bitangaje. Abana banjye bazaba bicaye ku ntebe zanditsweho amazina yabo na zahabu. Buri mwanya wose uzaba ufite ibikoresho by’izahabu. Hazaba hari amasahani ya zahabu. Ibitambaro by’ameza bizaba bikozwe mu ndodo za zahabu.

Umucyo uzaba urabagirana mu mirasire. Ibikombe bizaba ari izahabu. Buri mwanya wose uzaba urimo impano Imana yamuteguriye. Iyo mpano izaba ari ikintu kinyibutsa imigenderanire yanjye n’uwo mwana. Buri mpano yose izaba ifite igisobanuro cy’umwihariko kubera ibihe birebire nagiranye n’umwana. Hazaba hari ugutungurana gutangaje, kuri uwo munsi w’ubusabane bw’ubukwe bwanjye.

(MATAYO 22:2). Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’Umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora, buri mwana azaba afite umumarayika murinzi. Ibyo kurya biri gutegurwa mu gikoni cyo mu ijuru, nta kintu kizaba kibuze. Ibyo kurya byose byo mu ijuru bizaba bihari, ibyo kurya byo mu isi bizwi n’ibyo mu ijuru mutazi. Ubwiza butavugwa buzaba buri kuri ayo meza.

Ameza yanjye azaba yuzuye umucyo: amabuji y’umucyo n’ibintu byiza. Abana banjye bazambara imyenda y’umucyo. Bazatanga imirasire y’umucyo itagira ibicucu.

(YAKOBO 1:17). Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.

Nzatangiza ifunguro ku bana banjye. Nzaririmba amashimwe ye ku bw’ubwiza bwe kuri njye. Aho hazaba hari imbyino, n’imiziki, n’ibyishimo.

Umugeni wanjye azambona mu bwiza bwanjye bwose ndabagirana mu maso yabo. Ubwiza bwanjye buzaba burasa n’urukundo rwanjye rugera kuri bose. Data azaba areba ubwiza butangaje no kubyina kwinshi mu byishimo.

Nzabyinana n’umugeni wanjye kandi tuzaba umwe. Abana banjye bazabyina bagire ibyishimo. Imitima yose izishima. Nta n’umutima n’umwe uzababara. Iyi izaba isaha itangaje y’ubwiza n’urukundo.

Inuma zizura mu kirere. Zizajya ziguruka mu buryo bwo gushushanya ubutumwa ku mugeni wanjye azaba ari mu cyubahiro.

Umugeni wanjye nzamugaragaza ni impeta. Amazina yacu azaba yanditse kuri iyo mpeta.

Indabo z’amabara yose zizaba ziri hose. Amabara mashya n’asanzwe. Impumuro nziza izaba iri muri icyo kirere. Abana banjye bazazimirira muri ubwo bwiza. (LUKA 15:22). Ariko Se abwira abagaragu be ati “Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge”. Abamarayika banjye bazakwira mu kirere n’imbyino, indirimbo bavuza imiziki. Ibikoresho byo mu ijuru bizavuza umuziki. Inyenyeri zizavuga zizihiza umwana w’intama n’umugeni we. (YOBU 38:6-7). Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo mfuruka, igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo? Abo mu ijuru bose bazahurira hamwe bahimbaze ubukwe bw’umwana w’intama.

Buri wese azaririmba ahimbaza umwami kuko umugeni we yaje. Ariteguye reka ibyishimo bitangire.

(IBYAHISHUWE 19:7). Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye.

Umwana w’intama uvanaho icyaha cy’isi ahuye n’umukunzi we mu bukwe bwera. Izina rye rirakomeye! Muhimbaze izina rye ryera ku abo mu ijuru mwese kuko yahuye n’umukunzi umutima we wishimiye.

(YOHANA 1:29). Bukeye bw’aho abona yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu umwana w’Intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi”

Abana banjye bazekwa amazu yabo meza cyane. Oh! Mukobwa mbega ubwiza buhebuje. Ibyo amaso atigeze kureba n’ibyo amatwi atigeze kumva ibyo nibyo bitegereje umugeni wanjye w’icyubahiro unkunda.

(1 ABAKORINTO 2:9). Ariko nkuko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba,n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda ”.

Mukobwa, aya mazu meza azaba atangaje kuruta ikintu cyose isi yatanga. Nta kintu wagereranya n’ibintu by’agaciro biri mu bu biko bibikiwe umugeni wanjye. Izi ngo zizaba zijyanye n’uko umuntu yifuza. Nta nzu ebyiri zisa. Buri imwe itandukanye n’indi.

(YOHANA 14:2-3). Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

Abana bazatangazwa n’ibyo bazabona muri buri nzu. Ibiri muri buri nzu bizatangaza nyirayo. Ku isi nta kintu cyasobanura ubwiza no gutakwa kw’aya mazu.

Ibirimo imbere biratangaje mu buryo butandukanye. Aya mazu meza arahari. Azajya abajyana aho bashaka mu buryo butangaje kugira ngo bishime.

Tuzasangira ibi bintu bishyashya hamwe. Buri rugo ruzaba rwuzuye urukundo no guseka. Irungu ntirizaba ikibazo mu ijuru. Nzaba ndikumwe n’abana banjye igihe cyose mu byishimo mu byiciro bitandukanye.

(ZABURI 36:8). Bazahazwa rwose n’umubyibuho wo mu nzu yawe, kandi uzabuhira ku ruzi rw’ibyishimo byawe.

Urukundo ruzaba ruzengurutse buri rugendo rwose. Guseka, urukundo n’ibyishimo nibyo bihembo byo muri izo ngo zihoraho, ibyishimo bitavugwa bihoraho.

Ibi ni umusogongero w’ibiri kuza. Abana banjye ntabwo bazi na gato ku bibategereje. Nta buryo ubwo ari bwo bwose wamenya ibigutegereje ugereranije n’ibiri ku isi. Uretse kubibona nibwo wabisobanura.

None bana banjye nimuze mwishimire ibyo mu bwami bwo mu ijuru buhoraho mu ngo z’umwihariko zateguwe mu rukundo kwakira umugeni wanjye.

(ZABURI 16:11). Uzamenyesha inzira y’ubugingo, imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye, mu kuboko kwawe kw’iburyo hari ibinezeza iteka ryose.

 

 

 

IGICE CYA MUNANI: MWITEGURIRE IZAMURWA

Reka dutangire. Ubu mukobwa, iminsi igiye kuza imbere y’izamurwa hari byinshi mugomba kwitegura. Abana banjye tugomba kumarana igihe twiherereye ahantu hatuje, kugira ngo bamenye. Ndifuza ko banyitaho tukaba hamwe. Ndashaka gusangira umutima wanjye nabo. Ndashaka ko banyiha n’imitima yabo, ubuzima bwabo n’ibyo batunze mu isi mu buryo bwuzuye. (ZABURI 91:1).

Abana banjye bomatanye n’isi. Bizera ko isi ibafitiye byose. Iyi isi irimo ubukonje. Buri muntu yiyitayeho, nta n’umwe witaye ku wundi. Isi yahindutse imbwa irya indi. Buri muntu aba ashaka icyo yakura ku wundi. Ni isi idafite ibyiringiro yuzuye umubabaro. Kandi abana banjye bagakomeza komatana nayo bizera ko ibafitiye ubuzima bwiza bw’ejo hazaza. Bari gukururwa n’abayobye bashyira imbere inzira zabo ziyobya.

Abana banjye bagomba kuva muri ubwo busa bakangarukira njye Mana yabo, yabaremye, ifite ibisubizo by’ubuzima bwa none n’ubuzaza. Ndi Imana ikomeye y’ibyaremwe byose, ibiriho n’ibihumeka. Mfite imfunguzo z’ubuzima buhoraho. Munyihe mu buryo bwose mbere y’uko nshyira mu bikorwa kugaruka kwanjye gukomeye mu isi, nkavanaho umugeni wanjye, nkamushyira ku ruhande, nkemera isi ikakira ibiyitegereje. (YOBU 12:10).

Ibi biri hafi. Kwitanga birakenewe kugira ngo ube umugeni wanjye, abana banjye bacunguwe. Nta vangura. Kwitanga nyakuri byemerera umwuka wanjye, kuza mu wawe kuwuvugurura no koza umutima wawe akagutwikiriza amaraso yanjye n’ubumenyi buva mu ijambo ryanjye. Ibi ni ngombwa mu kubohora ubugingo bwawe, kukuvanaho ibizinga, kukuvanaho iminkanyari, akakweza, kandi ukitegura kujyanwa aheza. Niba ushidikanya kuri ibi, soma ijambo ryanjye. (ABEFESO 5:25-27).

Musenge ku bw’uyu mwuka wera kugira ngo abuzure. Mushyire hasi ubuzima bwanyu, mwihane ibyaha byanyu. Mutangire kwiyiriza ubusa mwihana ibyaha byanyu mwakoze imbere yanjye, IMANA yanyu yera! Nzabeza; nzabayobora ku kuri guhoraho mu nzira zanjye no mu bushake bwanjye.

Ubushake bwanyu buzabayobora mu kurimbuka. Ni ya nzira ngari ijambo ryanjye rivuga – Mu bushake bwanjye. Niyo nzira ifunganye nziza. Nzayibajyanamo. (MATAYO 7:13-14).

Ijambo ryanjye rizabayobora mu nzira y’umucyo. Izindi nzira zose ziyobora mu kurimbuka guhoraho. Muze mu mucyo, ubushake bwanjye. Mumpe ubuzima bwanyu. Mureke mbakize icyaha cya kera mbereke inzira ibayobora mu mudendezo hazira icyaha. (ZABURI 119:105).

Uko byamera kose icyaha kibagira imbata. Nababohora, ariko mugomba kubanza kwitanga, kwihana, mukemerako mushaka kukivamo kandi mukabikora mu kwihana n’imitima y’ukuri. Nzishimira kubabohora muri iki cyaha cyabagize imbata cyarabanize. Icyababoshye cyose nababohora. Nta kidashoboka kuri njye – Ntacyo! Naje kubohora imbohe mugomba kubisaba.

(LUKA 1:37).

Reka mbakize umutwaro. Mureke mbakureho umubabaro n’agahinda. Mureke mbaruhure nakire imibabaro yanyu. Mureke mbategurire kugaruka kwanjye guhebuje! Ibi byose n’ibyanyu – mwitange: Mushyire kure ibyifuzo byanyu by’isi noneho muze munyihe. Nzabaha amahoro arenze uko mwabyumva mugahita muba abera mu maso yanjye. Nabazana guhagararana najye mutanduye, DATA na MUKA WERA. (ABAFILIPI 4:7).

Uru rukundo ntabwo warugura. Ni ubuntu – Ni ubuntu kwakira – ni ubuntu gusaba. Mwihute kuko igihe ni kigufi cyo kurutanga, kandi igihe kiregereje cyo kugaruka kwanjye. Ntimutinde. Isaha ni iyi yo kwiyoza mu maraso yanjye kandi mwitegure. (1 YOHANA 1:7).

Reka dutangire, mukobwa. Uyu munsi ndashaka ko tuganira ku isaha y’abo bazasigara inyuma. Isaha ya nyuma y’izamurwa isi ntizaguma uko yari iri. Hazaba impinduka zikomeye hose. Abana banjye b’akazuyazi bazamenya ibyabaye maze bagire ubwoba, ubwoba bukomeye buzakwira imitima yabo.

Isi ntizakora uko bigomba. Ibintu byose ntibizaguma uko byari biri. Hazaba umuriro n’ibyorezo ahantu hose. Abantu nta burinzi, bazaba bakubitwa bakibwa n’abagizi ba nabi. Aho nta basirikari bazaba bahari ngo bahoshe akavuyo. Benshi bazapfa igihe irimbuka rizaba rigwiriye isi. Impande zose z’isi ntizizasa uko zari zisanzwe, kuko abantu benshi bazapfa icyarimwe.

(1 ABATESALONIKA 5:3). Guhangayika bizakwira impande z’isi yose. Nta buhungiro buzaba buhari, ibiryo bizashira. Abantu bose bazahangayika. Ibi bizamara igihe kugeza aho anti-Kirisito azazira akayobora isi.

Mbere bizasa nk’aho abantu babonye igisubizo cy’umutuzo, ariko umutuzo uzana urupfu kuri benshi. Kuri abo bazahakana imikorere ye, bazatotezwa kandi bicwe.

Guhakana iyi mikorere ye bizaba bibi kuko atazihanganira umuntu wese uzamwigomekaho. Ni umugome nyakuri. Isi azayishyira mu maboko ye y’igitugu. Isi yose izamupfukamira yemere ubuyobozi bwe kubera guhangayika, bashakisha aho bahungira akavuyo katewe n’izamurwa.

Iki kizaba ari igihe cy’umwijima ku mwana w’umuntu. Benshi baziyahura bashaka ubuhungiro. Iki ntabwo ari igisubizo cyanjye kandi ntikigomba gufatwa nk’aho aricyo.

Anti-Kirisito azashyira ikimenyetso cy’ikinyamaswa ku bantu nk’uburyo bwo kubayobora. Kwanga ikimenyetso bizahwana no gupfa. Ntayandi mahitamo. (IBYAHISHUWE 13:16-17).

(IBYAHISHUWE 14:11).

Benshi bankurikira b’akazuyazi bazamenya igiciro bagomba kwishyura kugira ngo binjire mu bwami bwanjye. Benshi ntabwo baziyegurira anti-kirisito kandi benshi bazapfa kubwo kwizera kwabo bazaba ari umubare munini. 

Ntacyo bizaba bitwaye kumenya abishwe n’anti-Kirisito. Kwifuza kuba igihangange no kuyobora nibyo bizaba biri mu mutima we. Ntabwo azaba yitaye kuri abo batakaza ubuzima bwabo. Bizaba ari umunsi w’umwijima kuri abo bahamya izina ryanjye. Izina ryanjye rizazana urupfu kuri benshi. Izina ryanjye rizarwanywa rigaragaza kwigomeka ku mikorere y’anti-kirisito kandi bazashaka kuzimanganya abo bose banshyira imbere n’imikorere yanjye.

Bana mbega umunsi w’umwijima ugiye kuza. Ubu iki gihe kirangiye yari amasaha y’umwijima ariko nta gihe cy’umwijima kigeze kibaho nk’ikigiye kuza. Icyo gihe kizaba ari igihe kibi ku bazaba bafite abana. Umwijima uzayobora. Ibi nibyo itorero ryanjye ry’akazuyazi rizabona.

Amatorero y’akazuyazi azangarukira ku mubare munini. Abantu banshakisha uko batigeze banshakisha. Rwose nzaba mpari ariko bizasaba guca mu bihe bikomeye. Imiryango izatandukana umubabaro wiganze. Ibi byose bizaba kubera ko abana banjye binangiye imitima yabo bakanga kumva imbuzi nyinshi mbaha. Ibi byose byahungwa abana banjye baramutse baje aho ndi, bakarira n’umutima uciye bugufi wo kwihana, bashakisha mu maso hanjye, bakiga kumenya mu busabane. Nimuhungire mu maboko yanjye akibategereje. Nzabereka ukuri ku bijyanye n’isaha yegereje yo kugaruka kwanjye n’uburyo mwakitegura nk’abageni.

Muze bana. Muhunge, ntegereje kubakiza ibi byose. Ndi umutabazi ukomeye. Ikifuzo cyanjye ni ukubakiza. Nta n’umwe ukeneye gusigara inyuma. Haracyari umwanya kuri bose baza bakampa ubuzima bwabo bwose. Ndashaka ko munyiha mu buryo bwuzuye no kwihana ibyaha byanyu. Ntimubeshywe nk’aho hari indi nzira. Mureke mbakize iyi saha igiye kuza! Reka twongere dutangire. Abana banjye bizera ngo bafite imyaka myinshi y’ejo hazaza. Ntabwo basobanukiwe n’uko ndambiwe kwihanganira iy’isi.

Abana banjye batwawe ni iy’isi kuburyo batabona uburyo Isi yavanywemo ukuri kwanjye nicyo jyewe, Imana mpagarariye. N’amatorero yabo ari kure y’ijambo ryanjye, ukuri kwanjye, n’igitabo cyanjye.

Abayobozi b’intama zanjye nabo bafatiwe mu mikorere y’isi kandi bakora umurimo wanjye kugira ngo bishimishe. Ntabwo bakigira cyangwa ngo bashakishe urukundo rwajye. Bashakisha ubutunzi, kumenyekana, gushimwa n’ababazengurutse bakibwira ko mbaha umugisha.

Bizera ko umubare munini mu matorero yabo ariko gutsinda

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:

Free e-book: «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕»   -   read online now on website american library books (americanlibrarybooks.com)

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment