Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) đź“•
Iki Gitabo Kirimo Amagambo Y’ubuhanuzi Ava Kuri Yesu Kubijyanye N’izamurwa Ry’itorero Ryegereje. Bimwe Mu Bice Biri Muri Iki Gitabo:
Kwicisha bugufi, kubabarira, mube mu isi ariko ntimube ab’isi, izamurwa n’ubukwe bw’umwana w’intama, mwitegurire izamurwa, kwifuza isi, abayobozi ntibankurikira, nimwitegure, mureke amakimbirane hagati yanyu, si nzabajyana niba hari icyaha mufite mutihannye, ubuzima bwanyu bw’iteka ryose buri ku mwunzani, bake cyane nibo bampimbaza kandi banyihannyeho, ndashaka umwanya wa mbere nta wundi, hari ugutotezwa kugiye kuza-ugutotezwa gukomeye, benshi bibwira ko biteguye baribeshya, musigaranye igihe gito cyo kwitegura.
Amagambo Y’ubuhanuzi Ava Kuri Yesu Kubijyanye N’ubukwe Bw’umwana W’intama:
Aho abana banjye bazaba hari ibintu byiza cyane. Reka mbabwire bike: Abana banjye nibahagera bazasanganirwa n’ababo; inshuti n’abavandimwe bari mu ijuru. Nzaba mpari. Kizaba ari igihe cy’ibyishimo. Mbega impano yo kuguhuza n’abo wabuze.
Ameza yuzuye yarateguwe: Buri kimwe gikenewe cyarateguwe. Ibijyanye n’ibi by’izamurwa bizaba bitangaje. Abana banjye bazaba bicaye ku ntebe zanditsweho amazina yabo na zahabu. Buri mwanya wose uzaba ufite ibikoresho by’izahabu.
Hazaba hari amasahani ya zahabu. Ibitambaro by’ameza bizaba bikozwe mu ndodo za zahabu.
Umucyo uzaba urabagirana mu mirasire. Ibikombe bizaba ari izahabu.
Buri mwanya wose uzaba urimo impano Imana yamuteguriye. Iyo mpano izaba ari ikintu kinyibutsa imigenderanire yanjye n’uwo mwana. Buri mpano yose izaba ifite igisobanuro cy’umwihariko kubera ibihe birebire nagiranye n’umwana. Hazaba hari ugutungurana gutangaje, kuri uwo munsi w’ubusabane bw’ubukwe bwanjye.
Read free book «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕» - read online or download for free at americanlibrarybooks.com
- Author: Susan Davis
Read book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕». Author - Susan Davis
Igice Cya Mbere: Kwicisha Bugufi
Icige Cya Kabiri: Ntukiyizere Cyangwa Ngo Wizere Abandi
Igice Cya Gatatu: Umwitozo Mu Kwicisha Bugufi
Igice Cya Kane: Kwizera Imana
Igice Cya Gatanu: Kubabarira
Igice Cya Gatandatu: Mube Mu Isi Ariko Ntimube Ab’isi
Igice Cya Karindwi: Izamurwa N’ubukwe Bw’umwana W’intama
Igice Cya Munani: Mwitegurire Izamurwa Igice Cya Cyenda: Ibijyanye No Kuzimira Kw’itorero
Igice Cya Cumi: Kwifuza Isi
Igice Cya Cumi Na Rimwe: Isi Irimo Iragana Mu Kaga
Igice Cya Cumi Na Kabiri: Kugaruka Kwanjye Kwegereje
Igice Cya Cumi Na Gatatu: Isaha Iregereje, Bana Banjye
Igice Cya Cumi Na Kane: Isi Yarampindutse
Igice Cya Cumi Na Gatanu: Abayobozi Ntibankurikira
Igice Cya Cumi Na Gatandatu: Isaha Yo Kugaruka Kwanjye Iregereje
Igice Cya Cumi Na Karindwi: Ibijyanye Na Anti – Kirisito
Igice Cya Cumi N’umunani: Isaha Iregereje Yo Kugaruka Kwanjye
Igice Cya Cumi N’icyenda: Nimwitegure
Igice Cya Makumyabiri: Isaha Yanyu Iregereje
Igice Cya Makumyabiri Na Rimwe: Uri Hanze Y’ubushake Bwanjye Anyigometseho
Igice Cya Makumyabiri Na Kabiri: Ikibi Kije Kurimbura Isi
Igice Cya Makumyabiri Na Gatatu: Isaha Yegereje Saa Sita Z’ijoro
Igice Cya Makumyabiri Na Kane: Mureke Amakimbirane Hagati Yanyu
Igice Cya Makumyabiri Na Gatanu: Si Nzabajyana Niba Hari Icyaha Mufite Mutihannye
Igice Cya Makumyabiri Na Gatandatu: Mukomeze Mumpange Amaso
Igice Cya Makumyabiri Na Karindwi: Mugomba Kwitegura Niba Mushaka Kujyana Nanjye
Igice Cya Makumyabiri N’umunani: Ubuzima Bwanyu Bw’iteka Ryose Buri Ku Mwunzani
Igice Cya Makumyabiri N’icyenda: Mugomba Kunsanga Mwiruka Mutazarira
Igice Cya Mirongo Itatu: Umugeni Wanjye Ni Uw’igikundiro Mu Nzira Ze Zose
Igice Cya Mirongo Itatu Na Rimwe: Bake Cyane Nibo Bampimbaza Kandi Banyihannyeho
Igice Cya Mirongo Itatu Na Kabiri: Ndi Hafi Kujyana Umugeni Wanjye Mu Mutekano
Igice Cya Mirongo Itatu Na Gatatu: Ndashaka Umwanya Wa Mbere Nta Wundi
Igice Cya Mirongo Itatu Na Kane: Hari Ugutotezwa Kugiye KuzaUgutotezwa Gukomeye
Igice Cya Mirongo Itatu Na Gatanu: Nta Nyungu Iri Mu Kwiruka Inyuma Y’isi Iri Gushira
Igice Cya Mirongo Itatu Na Gatandatu: Benshi Bibwira Ko Biteguye Baribeshya
Igice Cya Mirongo Itatu Na Karindwi: Musigaranye Igihe Gito Cyo Kwitegura
Igice Cya Mirongo Itatu N’umunani: Abankurikiye By’ukuri Bari Maso Kandi Bariteguye
Igice Cya Mirongo Itatu N’icyenda: Ubuhamya Bwanjye: Ibirebana N’ibi Byanditswe No Kwiyiriza Kwanjye
INTANGIRIRO Y’UBUTUMWA BWA YESU
Bana banjye uyu ni Yesu Kristo uvuga, ngiye kugaruka vuba.Ukuza kwanjye kuri hafi ndi ku rugi ndaje mugomba kwitegura.
Iki gitabo cyanditswe mu minsi murongo ine yo kwiyiriza k’umukobwa wanjye SUZANA yabikoze arijye mbimusabye,naramuzanye ahantu hiherereye kugirango apfe muri kamere hasigare jyewe Yesu Kristo. Icyo gihe namuhaye amagambo menshi, nashakaga ko agera ku bana banjye hanze. Noneho yanditse amagambo yanjye uko namuyoboye.Izi nyandiko zose zifite ubutumwa mugomba gusoma no kwitaho kuko ukuza kwanjye kugeze hafi.
Uyu ni YESU n’umucunguzi wanyu. Inyandiko zose za Bibiliya ziri muri iyi nyandiko ziva muri King James Version Bible. Aya magambo yavuzwe n’IMANA-DATA, hamwe n’umwana we YESU KRISTO kuri SUZANA igihe cy’iminsi mirongwine yiyiriza hagati y’ukwezi kwa mbere italiki 27/1/2012-6/3/2012.
IGICE CYA MBERE: KWICISHA BUGUFIKwicisha bugufi n’ukwitanga n’ukwemera gufasha abandi utitotomba, utabona gukorerwa nabi n’abandi nawe ntubyiteho ahubwo ukabababarira. Ni ukwifuza gukorera neza abandi ushimisha IMANA, mukwifuza gukorera abandi igihe cyose ufite ukwizera, umutima wawe ugahora witeguye gukorera IMANA n’abandi.
Kwicisha bugufi kandi ugahora witeguye kwicara mu mwanya w’inyuma (intebe y’inyuma) kuba inyuma ntiwigaragaze (LUKA 14:7- 11, MATAYO 19:30).
Ni wa muntu abantu bibagirwa cyane ku bwo kwishyira hasi adakunda kwigaragaza arihisha acecetse yumvira IMANA. Uko niko kwicisha bugufi mukobwa wanjye kandi uyu niwe mugeni wanjye.
Umugeni wanjye nufite nkibyo byose mvunze. Amakosa yawe ubu urayabona mukobwa wanjye? Reka dukomeze, Kwicisha bugufi ni iki? Ni ugukorera mu bwihisho udashaka kwigaragaza uko niko kwitanga wese ku MANA mugushakisha kubaha IMANA muri byose. Kwicisha bugufi n’ukudahangayikishwa n’iby’ abandi bagutekerezaho, ni ukwifuza kugirirwa neza n’IMANA. Ni ugukura mu kugirirwa neza n’IMANA, n’umutuzo ukurira mu MANA n’ukumera nka KRISTO.
Kwicisha bugufi ni byiza ku IMANA. Umuntu wicisha bugufi yubaha IMANA no kugendera munzira zayo kujya mu nsi y’abandi ntiwitekerezeho neza, ntucire abandi imanza. Nijyewe jyenyine uca imanza niko YESU avuga, kubaha ibitekerezo by’abandi, kandi utabisuzuguye mu mutima wawe, kugira impuhwe ku bandi ukababarira kuko nawe utari umukiranutsi imbere y’IMANA.
Ibingibi ni byo biba iyo umuntu y’icishije bugufi. Bagira ubuhamya bwiza barabagirana mu bwami bw’IMANA no mu maso hayo, bumva ijwi ry’IMANA. Numvira abagaragu banjye bicishije bugufi igihe bandirira. Ngera kure nkiza abagaragu banjye bicishije bugufi, Nzanyeganyeza ijuru n’isi kubw’abagaragu banjye bicisha bugufi. Mukobwa wanjye ibi urabyumva? Abagaragu banjye bicishije bugufi baba banyitangiye bazi ko ntacyo bakora batari kumwe nanjye. Bahora banshakisha nk’umubyeyi, abo nibo bagaragu banjye. Ntacyo bakora kubwabo, baranyizera mu ngendo zabo za buri gihe baranshakisha ku bw’ibisubizo byanjye, bicishije bugufi kandi bafite icyubahiro imbere yanjye, bavuga baciye bugufi, ntabwo bameze nk’isi ibazengurutse. Bahagarara kure y’isi, ubwiza bwabo busa nubw’IMANA hamwe n”ijuru. Uku niko ijuru ryuzuye abantu biringiye IMANA kuko yasubije ibyifuzo byabo byose.
Nta mpamvu zo kurakara cyangwa kwishira hejuru. Muri njye niho hari ibyo bakeneye, bumva banyuzwe, bakitanga babishaka kandi bishimiye kuba mbaha ibyo bakeneye buri igihe. Nta muntu n’umwe ubereye kuba icyamamare mu ijuru ryanjye. Buri wese aranyuzwe, n’ahantu hejejwe, h’amahoro, umutuzo,urukundo, ibitwenge n’ibyishimo.
Ukwizera nk’umwana ni ngombwa kubera ko umwana ntashobora kwiyobora ubwe. Umwana akurikira ababyeyi hafi kubera ko abizera. Yomatana n’ababyeyi be afite icyizere cyo kuyoborwa. Umwana ntabwo afata inshingano z’ababyeyi. Arabizi neza ko atiyobora. Yizera ababyeyi be ku byo akeneye. Igihe umwana avuye iruhande rw’ababyeyi be agira ubwoba kubera ko azi neza ko ibyifuzo bye biva kubabyeyi be yizera kandi akunda. Ubu nibwo busabane buba hagati y’abicisha bugufi byukuri n’Imana. Abicishije bugufi bakurikira Imana nk’impumyi mukwizera no kumvira, kandi Imana ikabatabara.
Nta handi hantu aho ariho hose hari ibisubizo. Imana ni iy’ikirenga kandi ni iyo kwizerwa. Abana ba- shaka ababyeyi babo mubyo bakeneye byose. Abana baririra ababyeyi babo kuko babitaho nk’uko Imana yita ku bicisha bugufi bakayikurikira bafite imitima ibohoste kandi yejejwe. Ibi urabyumva mukobwo wanjye? Umuntu wuzuye ubwibone yahindura imyitwarire yiwe agacabugufi? Mukobwa wanjye igisubizo ni yego, yitanze nka muyobora njyewe Imana yawe. Hamwe n’Imana byose birashboka? Yego byose bira shoboka hamwe nanjye (IMIGANI 15:33).
Reka dutangire; Kwicisha bugufi bishamikiye ku rukundo rwo mu mutima wicishije bugufi. Urukundo ntabwo ruva mu bwibone. Ubwibone bwangiza urukundo. Ubwibone buravuga buti “ndakuruta, nsobanukwe ku kurusha, uri hasi yanjye, ntagaciro ufite, ndi hagije, singukeneye”. Ibi nibyo ubwibone busobanuye mwana wanjye.
Ubwirasi bwose ni bubi, ubwirasi ni ukwiyitaho kandi imizi yabwo ni ubugome. Icyo cyubahiro cy’ubwirasi wiha gituma uvuga ko udakeneye Imana. Uki bonamo ko wishoboye wiyobora, ibyo ni bibi ka ndi ni kizira imbera y’Imana, ntabyiza biri muri ibyo. Ubwirasi butuma wigizayo abandi, butuma obona ko abantu ntacyo bamaze kandi ukumva nta rukundo ubafitiye. Nta kintu Imana ikunda m’ubwirasi kandi ni ikinyuranyo n’ubushake bwa KRISTO, nta cyiza kiva mubwirasi uretse ikibi. Urabyumva mwana wanjye? Ni gute twahunga ubwirasi, Mana? Mukobwa wanjye ugomba guhunga ubwirasi, ubwirasi buhungire kure shaka kwicisha bugufi ibihe byose. Mukobwa wanjye nta mpamvu yo kwishyira hejuru ushaka ko abandi bakumenya niba ufite urukundo rwanjye.
Shakisha urukundo rwanjye kandi rukunyure, maze ibyifuzo byose byo gushakisha urukunda rw’abagukikije bizamirwa n’urukundo rwanjye rwuzura hose. Abantu bari hafi yawe wiringira ntabwo baguha ibyo ukeneye uretse njyewe Imana yawe, ni njyewe wahaza umutima ushonje.
Mfite ibisubizo by’umutima ushonje; natanga ibikenewe byose, ibyo abantu badashoboye gutanga. Ntabwo babishoboye nubwo bigaragara nkaho babishoboye. Ibyo umwana w’umuntu atanga niby’akanya gato ninjyewe utanga ibyuzuye nduzuza kandi ngahaza ibyifuzo by’imitima y’abana b’abantu. Muze kuri jyewe utanga ibikwiriye mu rukundo, mureke ubwirasi, ubwirasi ni imbaraga zica urukundo. Ubwirasi bukorera hanze y’urukundo kandi bwica buri wese ni cyaha cyambere kandi buyobora mumitima y’abantu, ubwirasi butuma abantu bashakisha inzira zose zitandukanye n’inzira z’Imana.
Abantu biyubaka, bakiteza imbere mu myanya bafite mu kazi, mu butunzi, no mu bushuti n’abandi bantu. Ibi nibigirwa mana kandi ntabwo biva ku Mana kandi abameze batyo ntabwo bashakisha Imana mu bisubizo bashakisha, uretse mu kwiyubaka mubushake butari ubw’Imana kugirango bigaragaze nk’abakomeye imbere y’abandi. Imitima Iciye bugufi niyo ishakisha Imana ku bw’ibisubizo n’ibyifuzo, bagashyira ku ruhande irari ry’ibintu bashakisha ngo biyerekane. Igihe ushaka kwigwizaho ubutuzi cyagwa kwimenyekanisha mu isi, n’ubwo haba hari mubikorwa by’ivugabutumwa ni wowe uba urimo kwirwanirira kugira ngo umenyekane mu bakuri hafi ntabwo ari bwo bushake bwanjye. Ntibishoboka ko buba bwo.
Abana banjye bicishije bugufi baranshakisha buri munsi kandi nkabasubiza. Niko nigisha kwizera Imana. Igihe abana banjye birwanirira bagatsinda, bagezaho bagatsindwa kuko sinaha umugisha abo bari kure y’ubushake bwanjye n’ubwo ibintu bisa neza mu maso yabo ni ukwibeshya. Nemera ko abana banjye batsindwa kugira ngo bamenye ko bankeneye.
Nshaka ko mba icyifuzo cy’imitima yabo n’igisubizo cy’ibyifuzo byabo, ibindi byose bizera ni ibinyoma gusa bivana abana banjye mu nzira yanjye. Nibyo aba ni abana birata bashakisha inzira zabo, ibingibi bitera kutanyurwa. Gushakashaka abana banjye barashakisha bagaheba ntibanyurwe bagahora bashaka ariko ntibamenye impamvu. Ni njyewe impamvu, ni njywe nzira y’ukuri inyura wose. Ndahaza nkuzuza ibyifuzo by’umutima w’umuntu. Nta kindi nta wundi ukuraho inkomoko y’icyaha, ni umutima uhora ushakisha kunyurwa n’Imana. Ubwihebe ubwigunge no kutanyurwa nibyo biva mu bwirasi, birababaje kuko ntabikorera abana banjye. Ubwirasi icyaha kibi kitarimo urukundo, ukwicisha bugufi kugira urukundo, ntikwiyitaho ntabwo gusuzugura abandi, kwicisha bugufi gushyira abandi imbere kukabashyira hejuru, kwicisha bugufi ntabwo uvuga nabi cyangwa ibyo wishakiye.
Amagambo y’ubwirasi muri rusange ni imyitwarire itesha abandi agaciro. Ukwicisha bugufi nikwiza gucisha make ni ikiremwa cyiza ni urukundo n’umutima wakira abandi ni nk’Imana, ushakisha Imana. Ukwicisha bugufi ntiguhatira abandi kugendera ku bitekerezo byawe. Kwihatira kumva ibyo abandi batekereza, uku ni ukwicisha bugufi burigihe uba uri inyuma utararikira imyanya y’imbere. Iyi niyo nzira yanjye, kwihangana ntiwirwanirire. Ukwicisha bugufi ni uburyo bw’urukundo ntigushyira agahato ku bandi, gutegereza igihe cyagenwe, kurakunda hejuru ya byose. Uwicisha bugufi yifuriza ibyiza abamukikije.
Ni ukubera iki ukwicisha bugufi ari kwiza kuri njye Mana? Ndishima igihe abana banjye bicishije bugufi imbere yanjye. Ni icyerekana ukunyubaha no kunyizera njyewe Mana yabo bashyira ibyiringiro byabo muri byose muri njye, mukubona ibyo bakeneye. Bikuramo kwiyizera mubyo bakeneye, no gushakisha ibisubizo muri bo. Ntabwo bagomba gukurikira ibyo imitima yabo ishaka ngo njyewe bandeke njyewe Mana yabo. Be kwibanda mugushakisha ibibanyura mu nzira ziri kure yanjye, inzira y’ukuri ni imwe njyewe Mana yabo.
Benshi barayobye bashakisha inzira zabo zitabazana hafi yanjye ngo bashakishe ubushaake bwanjye, ukuri kwanjye, icyerekezo cy’ubuzima bwabo. Abo bayobye bashakisha ibyo isi ivuga ngo nibyiza, bashaka: amafaranga, imyanya y’icyubahiro, no kunyurwa mu buryo bubi buri kure yanjye. Ni ukwibeshya gukabije. Si mvuze ngo ntimukore cyangwa ngo mubeho ahubwo ndavuga nti: mushake mbere ya byose ko mbayobora mu nzira mukwiriye kunyuramo muri iyi isi, ni mukurikira imigambi yanyu n’inzozi zanyu, ntabyivanzemo, ubwo muba mugendera kure y’ubushake bwanjye, mukabaho mwirekuriye umwanzi wanjye, kandi mukabaho mu byaha kubera ko mutari mu bushake bwanjye. Ubu ni ubwirasi no kwigomeka. Benshi babigenderamo. (IMIGANI 18:12, IMIGANI 29:23, MATAYO 23:12, YAKOBO 4:6, IMIGANI 8:13)
Nigute umuntu yaguma mu bushake bwawe Mana? Uku niko umuntu yaguma mu bushake bwanjye: ni ukunyiha wese wese nkayobora intambwe zawe buri munsi usaba ko nkuyobora nk’umwana, uku niko kwizera k’umwana. Isi ifite ishusho y’uko iyo wihagije
Comments (0)