American library books » Religion » Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕

Read book online «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕».   Author   -   Susan Davis



1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:
IGICE CYA KANE: KWIZERA IMANA

Reka dutangire mukobwa wajye (Gashyantare, 7, 2012). Uyu munsi mwana wanjye tugiye gutangira ikigisho gishyashya. Ndashaka kukubwira ku bijyanye no kwizera imana. Abana banjye ntabwo banyizera. Bibwira ko bizera ariko imitima yabo imba kure, bariyizera ubwabo, ibyo ni bibi. Bizera isi n’ibyayo.

Ntibagendera mu nzira zanjye kubera ko batanyizera. Iyaba banyizera bagendeye mu nzira yanjye, mu bushake bwanjye, mu nzira zanjye zitunganye. Bashaka ikindi cyerekezo cyo kujyamo, bakajya mu zindi nzira. Bashakisha isi mu gusubizwa kwabo, mu mafaranga, kumenyekana, mu butunzi, umutekano, kwinezeza, imyidagaduro…. Aho kunshakisha njyewe Mana yabo. Babaho mu kinyoma iyo bavuze ngo baranyizera bagashakisha ibisubizo mu isi. Ni ikinyoma ni ibinyoma gusa. Mwizere Imana, niko bavuga ariko nta bwo bampaye ubuzima bwabo bwose. Bagakomeza kugundira isi kubw’ibisubizo byabo, bakabaho mu kinyoma bo ubwabo batabona.

Yego abana banjye mbaha umugisha ku bwinshi, ngusha imvura ku babi n’abeza, bagakomeza mu busambanyi n’isi. Iki ni ikizira. Nifuza abana bampa ubuzima bwose, bagashyira ibyiringiro byabo byose muri njye, bagashyira imigambi yabo ku ruhande, bizerera mu bushake bwanjye, kubw’ubuzima bwabo. Ntabwo bakeneye guhatana no guhangayikira ejo hazaza niba bari mu bushake bwanjye. Sinshobora kugaburira ibiguruka? Ni kangahe nita ku bana banjye bampaye ibyabo byose kandi bakanyizera by’ukuri ? (MATAYO 5:44, ZABURI 4:5).

Ndi Imana yo kwizerwa, nta rundi rutare, ibindi byose ni umusenyi. Ndi Imana y’ibihe, ndi Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo, ndi uwo kwizerwa. Kubera iki mutakaza igihe cyanyu muhangayikira imigambi yanyu? Nta n’umwe wamenya ikiri bube mu isaha ikurikira. Imigambi yarangira mu gihe gito. Kuki muyigundira nk’aho yabakiza nk’aho yabatunga. Mu by’ukuri ni nko gusenga ibigirwamana (MATAYO 7:26).  

Mureke kugundira imigambi yanyu mibi. Mumpe ubuzima bwanyu bwose. Nijye jyenyine uzi ejo hazaza hanyu. Nijye uzi ibyo nzakora ejo. Ibyiringiro n’inzozi byanyu hanze y’ubushake bwanjye bizabayobora mu irimbukiro, kubera ko abari mu bushake bwanjye gusa banyihaye buzuye nibo barinzwe by’ukuri. Abo bagendera kure y’ubushake bwanjye mu bwigomeke bwabo ntabwo batera imbere mu mutekano. Ibi nibyo bana banjye. Mukanguke mureke kwizerera mu kwigomeka, mwizere Imana yanyu.

Nijye nzira igana mu irembo rifunganye. Ntimukabeshywe muvuga ngo mushobora kubonera iyi nzira kure yanjye….ubwo ni ubugoryi. Bake babona iyi nzira kuko bareka kugundira inzira zabo. Abana banjye batekereza ko inzira zabo ari nziza kubera ko ababakikije ariho bagana, ariko inzira ijya mu irimbukiro ni nini. Ntukizere benshi bagukikije, barayobye. Ntabwo ubibona? Kuki mutumva ibijyanye n’ibi bana banjye? (MATAYO 7:13-14).

Rero ni munyizere ndi uwo kwizerwa. Ijambo ryanjye ntirijya ritsindwa, musome igitabo cyanjye. Mbohora abo bashaka kubohorwa. Ndi Imana ibohora abo banyitangira bicishije bugufi n’imitima imenetse. None nimuze mubohorwe kandi mwizere Imana yanyu. 

 

IGICE CYA GATANU: KUBABARIRA

Reka twongere dutangire (GASHYANTARE, 7, 2012). Ubu ndashaka kuvuga kubijyanye n’imbabazi. Bana ndashaka kubabwira, ikijyanye n’iki kintu cyo kubabarira. Abana banjye ntibabarira, hagati yabo, mu mitima huzuye inzika. Sinshobora kubabarira abo batababarira. Birumvikana? Nigute nshobora kubabarira niba mwebwe ubwanyu mutababarira ababegereye? Ijambo ryanjye ntiribivuga? Kubabarira ni urukundo. Kutababarira biganisha k’uburyo bwose bw’ibyaha: ubusharire, kwihora, guciraho abandi iteka, n’ibindi… Bibazanira icyuho cy’inzira y’umwanzi kugirango yinjire abarimbure. Ibi bibashyira mu buryo bwo kutanyegera, mu busabane nanjye, Imana yanyu, bigatuma mutakira umwuka wanjye. Ibi ni ukuri.

(MATAYO 6:14). Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.

Niba mutababarira, ntabwo mwiteguye kugaruka kwanjye kuri hafi. Ibi bizabasubiza inyuma. Biradutandukanya.

Nimusige uku kutababarira inyuma. Mubabarirane. Mushyire uburakari buri hagati yanyu hasi. N’iki wunguka mu gihe ubikiye undi uburakari? Uravunika kurusha uwo urakariye. Ntabyo mubona? Agakiza k’iteka ryose kangana no kugirira abandi inzika?

(MARIKO 11:25). Ariko nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugirango So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.

Mugomba gushakisha mu mitima yanyu mwibaza iki kibazo. N’iki kirenze kuba watakaza ubugingo buhoraho hejuru y’amakimbirane? Tera intambwe ubabarire urumva igicu kirabura kikuvuyeho. N’ubwo abandi batakubabarira, basengere, yego musengere abanzi banyu. Basengere n’umutima w’ukuri nzoroshya umutima wawe ku banzi bawe. Nzaguha umutima umenetse.  

Nigute wategereza ko abo batagendera mu nzira zanjye n’abo batagira umwuka wanjye kugufata nkaho babikora. Mugomba kwerekana kwihangana, impuhwe, mukihanganira abo bataramenya. Ntibishoboka kuri abo batanzi by’ukuri kwitwara nk’abanzi. Ibi ntabyo ubona? Ntabwo watekereza ibingibi kuri abo bagendera kure.

(MATAYO 5:44-45). Ariko jyeweho ndababwira nti “Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba so wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura”.

Isi itekereza ko ishobora kubaho itari kumwe n’Imana yayo. Iribeshya cyane. Uretse njye ushobora gufata ibintu byose hamwe. Nijye njyenyine ushobora kuzana inzira y’ukuri, ku bantu. Iyi Isi, inyigizayo, ibaho mu cyerekezo k’ikinyoma no kuyobywa kubi. Byose byabaye bibi cyane.

Nta kuri kurimo, ni uguhinyuza no kuyobya byonyine. Uretse inzira zanjye z’ukuri, abantu baba mu kinyoma na ruswa. Nta kintu cyangwa umuntu wo kwizerwa, uretse umugeni wanjye uguma ku isi akagendera mu bushake bwanjye, no munzira igororotse ishikamye mu kuri konyine. Abandi bose bibanda mu nzira y’ikibi-ihungabanye mu nzira zayo zose.

Vuba umugeni wanjye arazamurwa isi icure umwijima uziganza ahantu hose, uyu munsi uregereje. Kubabarira: ni urufunguzo rwo gushyiraho inzira yo kungarukira. Babarira buri wese. Nta kutababarira wagereranya no gutakaza ubugingo bwawe kuri ibyo.

(LUKA 6:37). “Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugirango namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarigwa”.

Mukobwa, uyu ni umwami wawe ukubwira. Reka dutangire: Ubu ndashaka gutanga amabwiriza yo kubana n’abandi.

Benshi cyane ntabwo bahana agaciro-kwihangana guke, no kubahana guke. Ibi byose bibayobora mu guhatana. Bituma utanyurwa, ukaba mu maganya. Abana banjye barikunda. Bumva bashaka kuba abambere muri byose, ntabwo bita ku byifuzo by’abandi. Ntabwo bashyigikira mu gufasha abandi. Ibi bibajyana mu mpaka n’umujinya.

Bana mbabazwa n’ibi, inkomoko y’ibibazo ni ukwiyitaho kwabo. Ibi byose biva mu kubura kwicisha bugufi.

(IMIGANI 15:33). Kubaha uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.

Uretse uwo mutima ubohotse niwo ushobora kubana n’abandi. Mugomba gushyira hasi ibyifuzo byanyu kugira ngo ababakikije nabo babone ibyo bakeneye. Ibi bisaba kwicara ku mwanya w’inyuma kuri abo babakikije. Iyi ni inzira y’abicishije bugufi, itanga imbuto arizo: amahoro, kunyurwa n’ibyiza bigukikije. Bake nibo bagenda muri iyi nzira. Bake bavumbura uku kuri. Ariko inzira yanjye ni iy’amahoro. Ntanga aya mategeko kubw’ubuzima kugira ngo abana banjye babeho mu mahoro no kunyurwa, ariko bihitiramo inzira yabo, bikabaviramo guhatana no kutanyurwa.

Bazamenya ryari ko inzira yanjye ariyo nzira yo kugendwa? Nzi byose, nzi uburyo abana banjye babaho hamwe neza. Ndatanga amategeko n’amabwiriza yo kuyobora abana banjye mungo z’amahoro no mu mudendezo. Ibi rwose birasaba ko abana banjye bareka inzira zabo n’ibyifuzo byabo bagakurikira amategeko yanjye.

(ZABURI 34:14). Va mu byaha ujye ukora ibyiza, ujye ushaka amahoro uyakurikire, kugira ngo uyashikire.

Amahitamo yo kwikunda avamo ingo zitanezerewe. Reka nyobore urugo rwanyu….Reka nganze mu imitima yanyu. Inzira yanjye iratuje, amahoro, urukundo. Nzazana urugo rwanyu mu mahoro aho nageneye abana banjye. Mumpe imitima yanyu mubishaka nzayishyiramo amahoro.

Urugo rwanyu nzarwuzuza urukundo no kubaho mu mahoro. Mugendere mu nzira zo kunyurwa no kwicisha bugufi, kandi kwita ku bandi bizana imbuto z’umunezero. Mureke nyobore m’ungo zanyu nzahita nzana urugo rw’ibyiza n’umunezero.

 

IGICE CYA GATANDATU: MUBE MU ISI ARIKO NTIMUBE AB’ISI

 Reka dutangire. Ndashaka kukubwira ku bijyanye no kuba mu isi. Bana banjye mube mu isi ariko ntimugashake kuba ab’isi. Isi ni umwanzi kuri njye. Ndambiwe n’ibyaha by’indengakamere. Bana birashoboka ko mwagendera mu isi ariko ntimugendere mu bintu byayo. Isi ibayobora mu nzira ibagusha yo kubangiriza imitima.

(YAKOBO 4:4). Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.

Ni njye soko yonyine y’ubuzima, amahoro n’umutuzo. Ntimugahindukirire isi ngo ibayobore, uretse ko yabayobya. Mugomba kungarukira kugira ngo mbayobore. Mungundire muri iyi saha y’ingenzi, mfite ibisubizo byanyu byose. Ndashaka kubarinda umubabaro n’agahinda, mugomba kumpindurira ubuzima bwanyu mu buryo bwuzuye-Nibwo buryo bwonyine bwo kubakira nkabakiza. Wagenda mu isi neza ariko iby’isi ntibigushishikaze, ariko murankeneye ngo mbagende iruhande. Nabakura mu bihora bibakurura by’isi bibajyana kure yanjye.

Ndashaka ko munyibandaho. Mumpange amaso njye mucunguzi wanyu. Ninjye gihome kibakingira, izindi nzira zose zijyana mu irimbukiro. Ntimubeshywe ngo mumvaneho amaso. Ntanga ibyiringiro mu isi itanga ubusa.Oh, birasa nk’ibyo kwiringirwa,ariko ibimeze nk’aho ari byo birabeshya.

(ZABURI 25:15). Amaso yanjye ahora yerekeye ku Uwiteka, kuko azakura ibirenge byanjye mu kigoyi.

Aya ni amasaha yanyuma, isi iri mu bihe by’imperuka, isi yigaragaza nk’aho ari nzima ariko byose siko biri-iragana mu nzira y’irimbukiro.

Benshi bazamenya ibi igihe cyarenze, mufungure amaso yanyu. Isi itanga ibyiringiro by’ibinyoma. Reka nkuyobore. Mpa ubuzima bwawe ndafungura amaso y’umwuka wera kandi nkugire mushya kandi ubone inzira y’ibintu by’ukuri uko biri, noneho ubone ukuri nyako. Umwuka wanjye wonyine niwo ushobora kugufungura amaso yo mu mwuka akagufasha kwakira iri hindurwa.

Tanga ubuzima bwawe, umutima, umwuka, ubugingo, noneho nguhe uburyo ukeneye bwo kunyura mu isi neza.

(IBYAHISHUWE 3:18). “Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugirango wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke”.

 

IGICE CYA KARINDWI: IZAMURWA N’UBUKWE BW’UMWANA W’INTAMA

Reka dutangire. Aya magambo ni ay’uzayakira wese: Uyumunsi ndashaka kukubwira ku bijyanye niki gihe kiraje vuba. Abenshi ntibiteguye. Barandwanya bakagundira isi. Barashaka kugendera mu munzira z’isi. Bajarajara hirya no hino ntibite kumabwiriza mbaha….Vuba amabwiriza aruzuzwa ngomba kuza kandi itorero ryanjye rigomba kuvanwaho. Riri buvanweho mukanya gato.

(DANIYELI 12:4). «Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubenge buzagwira ».

Ibimuranga ntabwo bizwi mu isi. Azwi neza. Ndamufite n’ibye byose kuburyo bwuzuye. Umucyo wanjye muriwe urarabagirana, niwe mucyo wanyuma. Igihe ni gito kandi vuba uwo mucyo uzashira. Intumwa zanjye zibaho neza mu rugo rwo mu ijuru bavuye muri iyi isi. Iki gikorwa cy’izamurwa kizaba igikorwa kinini ikurwamo ry’abana banjye biteguye. Nta kintu nk’icyo kigeze kibaho mu mateka y’umwana w’umuntu. Ntabwo hazigera habaho ikintu nk’icyo mbere cyagwa nyuma. Ni ukwimurwa gutangaje mu bihe byose. Abana banyje bazagenda mukanya gato bambikwe imibiri mishya. Iyo mibiri izaba indasanzwe kandi y’iteka ryose. Bazambikwa imibiri y’icyubahiro

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 ... 14
Go to page:

Free e-book: «Marriage Supper of the Lamb (Kinyarwanda version) by Susan Davis (microsoft ebook reader .TXT) 📕»   -   read online now on website american library books (americanlibrarybooks.com)

Comments (0)

There are no comments yet. You can be the first!
Add a comment